Print

Umusore wakoze igeragezwa muri Manchester United yiyahuye kubera imvune zamubujije gukina umupira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 4850

Joel Darlington wakoze igeragezwa mu ikipe ya Manchester United ndetse agakinira ikipe ya Wales mu makipe yo mu byiciro by’abana,yananiwe kwakira ko imvune zimubujije gukina umupira ahitamo kwiyahura.

Uyu musore yavunitse ukuboko ndetse agira ikibazo cy’umugongo byatumye abwirwa ko agomba kureka ruhago ntiyabasha kubyakira ahitamo kwiyahura.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko uyu musore yahoranaga imihangayiko nyuma y’aho abaganga bamubwiye ko batabasha kumuvura ikibazo cy’umugongo yari afite.

Yavuye mu ishuli ahita ajya gushaka uko yaba umwarimu w’imyitozo ngororamubiri ariko nabyo biramunanira kubera uburibwe bw’umugongo yahoranaga.

Uyu musore wari ufite impano idasanzwe muri ruhago,yakinnye mu makipe yo mu gace k’iwabo ndetse ngo imyitozo ikomeye yahoragamo niyo yamugizeho ingaruka zikomeye.

Igeragezwa yakoraga mu ikipe ya Manchester United ryahagaze nyuma yo kuvunika ukuboko ahita yerekeza mu ikipe yitwa Shrewsbury Town.

Uyu musore yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Wales akina mu ikipe y’abana ya Bala Town.

Darlington yiyahuriye mu igaraje ry’iwabo kuwa 18 Werurwe uyu mwaka, ndetse umurambo we wabonywe bwa mbere na nyina wasanze igaraje rifunguye agiye kureba impamvu rirangaye akubita n’umurambo w’uyu muhungu we.

Uyu musore bamusanganye inzandiko zigaragaje ko yiyahuye ku bushake ndetse yari amaze iminsi abipanga.