Print

Kirasa Alain yasubije umutoza mushya wa Kiyovu Sports wavuze ko atatoza ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 2700

Kirasa wari umutoza mukuru ubwo Rayon Sports yanganyaga igitego 1-1 na AS Kigali mu mukino wa gicuti waraye ubereye kuri stade Amahoro, yabwiye abanyamakuru ko umutoza Buruchaga atari umunyamwuga kuko ngo umunyamwuga adapfa kuvuga ibyo abonye byose.

Yagize ati “Ndakeka ko uri umunyamwaga hari ibintu udashobora kuvuga.Wenda n’umwaka we wa mbere agiye gutoza mu Rwanda azahura na byinshi mu mupira wacu.Mu myaka 2 cyangwa 3 azahindura uko abona ibintu.Umutoza ashobora kujya ahantu henshi,uyu munsi ushobora kuba uri muri Rayon Sports,ejo ukajya muri Kiyovu,ukajya muri APR FC.”

Rayon Sports yakoresheje abakinnyi bose ifite,yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 aho ibi bitego byombi byabonetse mu minota yegeranye kuko AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 25 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saifi, gihita cyishyurwa na Bizimana Yannick ku munota wa 26 w’umukino ahawe umupira na Gilbert Mugisha.


Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti