Print

Tammy Abraham wahushije penaliti ya Chelsea yibasiwe n’abafana bamubwiye ko bazamwica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 1952

Tammy Abraham yandagajwe bikomeye n’aba bafana bamututse ibitutsi bikomeye ku ruhu ndetse bamubwira ko nibamubona bazamwica.

Abafana ba Chelsea FC barakajwe cyane no kuba uyu rutahizamu atabashije kubafasha kubona igikombe cya mbere cy’uyu mwaka.

Bamwe mu bafana bakoresheje Twitter batuka uyu rutahizamu w’Umwongereza ariko w’Umwirabura baramutuka baramwandagaza ndetse bamubwira ko bazamwica.

Bamwe mu bafana bagiye batuka uyu rutahizamu ibitutsi tutatangaza ariko bigaragaza ko bamwanze bikomeye nyuma yo gutera penaliti ya 5 umunyezamu Adrian wa Liverpool ayikuramo.

Ikipe ya Chelsea yatangiye guhigisha uruhindu bamwe muri aba bafana kugira ngo bafatirwe ibihano gusa bamwe mu bakinnyi batandukanye barimo Marcus Rashford bamwihanganishije.