Print

Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye lisansi yaturikiye hafi ya station shoferi wayo ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 3542

Umuturage witwa Gilbert Karasira utuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yabwiye BBC ko yakanguwe n’induru y’abaturanyi bavugaga ko umuriro ubasatiriye.

Avuga ko ari ikamyo yari mu muhanga wa Karongi - Rusizi yerekeza itwaye lisansi,yaguye imeneka hose mu muhanda no hanze yawo bitera ikibatsi kinini cy’umuriro.

Iyi kamyo yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri ’station ya essence’, ubwoba bwari bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk’uko Karasira abivuga.

Uwari utwaye iyi kamyo n’abamufasha babashije kuyivamo itaragurumana nk’uko uyu muturage abyemeza.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabwiye BBC ko iyi mpanuka y’ikamyo yari itwaye lisansi nta muntu yahitanye ariko amakuru yatangajwe na CIP Emmanuel Kayigi,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,ni uko ubwo bazimyaga iyi modoka,baje kubona amagufwa y’umuntu wahiriyemo, basanga ni ay’umushoferi wari uyitwaye witwa Kamanzi Faustin w’Umunyarwanda.

Bwana Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n’umuriro uretse yo ubwayo ndetse ngo abatabazi bahise bahagoboka barazimya.

Muri Tanzania, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize imodoka yikoreye lisansi yaraguye irameneka, abaturage baje kuyivoma ifatwa n’umuriro abarenga 70 bahasiga ubuzima.

Inkuru ya BBC


Comments

gatare 16 August 2019

Bitwibukije ya accident y’imodoka yahiye muli Tanzania ikica abantu 71.Tuge duhora twiteguye urupfu.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.