Print

Yahitanywe no gukora imibonano mpuzabitsina n’ingufu nyinshi atarahuka

Yanditwe na: Martin Munezero 16 August 2019 Yasuwe: 4513

Uyu mugabo witwa Julius kiptoo basanze yapfuye ku wa mbere, ku cyumweru yanyoye agatama mu kabari kazwi nka Sachangwan hafi y’ikibuga k’indege cya Eldoret ageze mu ijoro atangira kureshya umugore (ntiyatangajwe) bahise bajya no kugira icyo bimarira mu murima w’ibigori.

Abaturage bazindutse mu gitondo cyo ku wa mbere basanze umubiri w’uriya mugabo w’imyaka 35 witabye Imana azize gutera akabariro mu buryo budasanzwe.

Abashinzwe umutekano muri kiriya gihungu cya Kenya baganiriza uriya mugore wari waryamanye na nyakwigendera, yababwiye ko uriya mugabo yakoze imibonano n’ingufu nyinshi ataruhuka kuko yari yabanje kunywa ibinini bitera imbaraga yo gukora imibonano.

Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko nyakwigendera atangiye kuremba yagerageje gutabaza abaturanyi ariko akaza gushiramo umwuka.

Police y’ahitwa Kiambaa yageze aho nyakwigendera yapfiriye, yahise ijyana umubiri we ku bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital.


Comments

mazina 16 August 2019

Tujye tumenya ko nubwo ubusambanyi bukorwa n’abantu nyamwinshi,bugira ingaruka nyinshi cyane.
: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.