Print

Mashami Vincent yavuze byinshi ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 3556

Mashami wavuze ko nta kazi afite muri iyi minsi nyuma y’aho amasezerano ye mu Mavubi yarangiye abamuhaye akazi ntibamwongerera andi,yahakanye ko ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports iherutse gutandukana na Robertinho ndetse avuga ko nta muntu bavuganye.

Yagize ati “Nta muntu ndi bubeshyere ko twavuganye gusa nanjye nabisomye gutyo,abantu barabimbaza nkababwira ko nanjye nabisomye gutyo ariko biramutse byarabaye umuntu yabashimira kuba baratekereje ku muntu ariko kubyerekeye ibiganiro nta muntu twaganiriye.

Mashami yavuze ko ari mu bushomeri ndetse yiteguye kuvugagana n’ikipe iyo ariyo yose yamukenera ngo ayitoze.

Mashami yavuze ko hari ibyo yakeneye mu mavubi ntiyabihabwa ariyo mpamvu asaba FERWAFA ko uzamusimbura yahabwa buri kimwe kugira ngo abashe kwitwara neza.