Print

Umuvandimwe wa Paul Pogba yacanye umuriro mu binyamakuru kubera ibyo yatangaje kuri gahunda ya murumuna we yo kwerekeza muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 4006

Kuwa 02 Nzeri uyu mwaka nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungwa ariyo mpamvu Mathias Pogba yatangaje ko mu kwezi gutaha azaba ari muri Real Madrid.

Yagize ati “Paul arashaka kugenda.Ntabwo yakora buri kimwe muri United.Umukinnyi Zidane abura ni Paul kandi ntabwo Florentino yananirwa kumusinyisha.Sinabizeza ko Paul azaguma muri Manchester United.kugeza kuwa 02 Nzeri ibintu biracyashoboka.Madrid ikeneye umupira mwiza n’ibyishimo Paul azana.”

Mu minsi ishize Paul Pogba yatangaje ko ashaka kujya gushakira ihangana ahandi ndetse ko nta mukinnyi numwe utifuza gukina muri Real Madrid.

Pogba wakinnye mu mukino United yanyagiye Chelsea FC ibitego 4-0 ndetse atangamo umupira wavuyemo igitego cya Rashford,yatangaje ko ahazaza he hakirimo ikibazo ndetse nawe ategereje uko bizagenda.

Manchester United yabwiye Real Madrid ko niba ikeneye Paul Pogba igomba kwishyura miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo imubone