Print

Ghana: Umuganga yababaje benshi kubera ibyo yakorewe n’umukunzi we wamucaga inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 7997

Uyu muganga akimara kumenyerana n’uyu mukunzi we yabeshyaga,yatunguwe nuko yamubwiye ko umukunzi we bakundanaga amaze amezi 2 apfuye.

Yagize ati “Nakoze konti mpimbano,ntangira kwandikirana n’umukunzi wanjye atanzi.Yambwiye ko umukunzi we amaze amezi 2 apfuye.”

Benshi mu bakurikirana uyu mukobwa kuri Twitter bamubwiye ko bibabaje ariko adakwiriye kubeshya umukunzi we.

Umwe yagize ati “Wenda ntabwo ari wowe yavugaga.”Undi yahise avuga ati “Uzi ute ko ari wowe yavugaga.”

Iyi tweet y’uyu muganga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko yakunzwe [likes] inshuro ibihumbi 156,000 hanyuma abasaga ibihumbi 30 bayisangiza abandi.