Print

Rayon Sports yemeje ko Kayiranga Baptista ariwe uzatoza umukino wa Al Hilal [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 5912

Uyu Kayiranga umaze iminsi nta kazi afite,nwahawe inshingano zo gusimbura Robertinho by’agateganyo ndetse azatoza ikipe ya Rayon Sports mu mukino wo kwishyura izahura na Al Hilal mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports yemeje ko uyu munyabigwi wayo Kayiranga Baptiste agiye kuyibera umutoza wayo w’agateganyo mu gihe cy’icyumweru kimwe, abifatanye n’akazi ko kuba umuyobozi wa Tekininike n’umutoza w’ikipe y’abana.

Kayiranga Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza mu bihe bitandukanye,yahawe akazi uyu munsi nk’umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports muri iki cyumweru kimwe gisigaye ngo ikine na Al Hilal mu mukino wo kwishyura ndetse azagira uruhare mu gutoranya umutoza mukuru uri gushakishwa hirya no hino ku isi uzatangazwa mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro uyu munyabigwi Kayiranga yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,yatangaje ko Rayon Sports yamureze ndetse ariyo yonyine yatwariyemo ibikombe bityo yiteguye gukora akazi igihe cyose yamwegera imusaba kuyifasha.

Kayiranga yavuze ko akazi ko gutoza Rayon Sports gahatanirwa n’abatoza benshi baturutse ku mpande zose z’isi bityo abonye amahirwe yo kuyitoza atayatera inyoni.

Rayon Sports yahaye akazi Kayiranga Baptiste n’umushahara bivugwa ko ari uwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayubakire ikipe z’abana zikomeye zizajya zivamo abakinnyi bazamurwa mu ikipe nkuru mu myaka ibiri iri imbere.

Kayiranga yatoje Rayon Sports ayihesha igikombe cya Shampiyona ya 2004, igikombe cy’Amahoro cya 2005 anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2015.



Kayiranga uzi cyane Rayon Sports ashobora kugirwa umutoza wayo w’agateganyo


Comments

zuma 17 August 2019

kayiranga ashobora gufasha cyane rayon , kuko aba bakinnyi bamaze iminsi bavugisha benshi ,bakinaga muri rayon ni Kayiranga wabazanye muri rayon barangije baba ibitangaza, Xavio, djaberi, sefu, kivin, manzi, n’abandi benshi ni kayiranga wababonye ntawe ubazi, abazana muri rayon, niyo ataba head coach yaba techinical director mwiza.