Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu iherereye i Rukoma muri Kamonyi

Yanditwe na: Ubwanditsi 16 August 2019 Yasuwe: 550

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 28/8/2019 guhera saa yine za mu gitondo (10h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu wa Muhirwa Jean Baptiste uherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma , Akagali ka Bugoba , umudugudu wa Nyenge kugira ngo harangizwe urubanza Sacco Imarabukene Ngamba.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Fortunee Nyiranzeyimana: 0788711060.