Print

Eden Hazard uherutse kugurwa akayabo na Real Madrid yaguze inzu y’akataraboneka I Madrid [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 5536

Iyi nzu bise ’Casa de Hazard’ iri mu gace kitwa Plush La Finca gatuwemo n’abakinnyi benshi bakinana mu ikipe ya Real Madrid.

Iyi nzu yashushanyijwe n’icyamamare mu gushashanya ibishushanyo mbonera Joaquin Torres, ifite ibyumba 6 Hazard azabanamo n’umugore we Natacha n’abana babo 3 aribo Yannis, Leo na Samy.

Iyi nzu ifite kandi pisine,icyumba cya sinema,Gym,n’ikibuga cya Tennis mu busatani aho uyu muryango w’uyu mukinnyi uzajya widagadurira.

Eden Hazard yagize akavune kadakanganye ariko gashobora kutazamwerera gukina ufungura La Liga ikipe ye ya Real Madrid izasura Celta Vigo kuri uyu wa Gatandatu.