Print

Biravugwa: AZAM TV yahagaritse kwerekana shampiyona y’u Rwanda kubera Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2019 Yasuwe: 7146

Nkuko amakuru Umuryango ukesha urubuga rwa African Sports Today rukorera kuri Facebook abitangaza,AZAM ntiyishimiye ko ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda yamamariza ku ma televiziyo yayo uruganda rwa SKOL ariyo mpamvu yiyemeje gukuramo akayo karenge.

Kubera ko benshi mu bayobora AZAM ari abayisilamu,ngo ntibifuje gufasha Rayon Sports gukomeza kwamamaza ibisindisha ariyo mpamvu bahagaritse amasezerano yabo na FERWAFA.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu F.Regis yavuze ko ibaruwa yo guhagarika imikoranire bahawe na AZAM kuwa 05 Kanama 2019 ari integuza ndetse ko bakiganira kugira ngo barebe ko iyi TV yakwisubiraho bagakomeza gukorana.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwanze gutangaza impamvu AZAM TV yahisemo guhagarika amasezerano bari baragiranye kuko bakiganira ndetse ngo ishobora kwisubiraho.

AZAM TV na FERWAFA basinyanye amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka ine yashoboraga kongerwaho umwe.Aya masezerano AZAM Media Ltd yagiranye na FERWAFA yavugaga ko mu myaka 4 bagombaga gukorana yari gutanga Miliyoni 2,350,000USD.



Biravugwa ko SKOL ariyo mpamvu yatumye AZAM ihitamo gutandukana na FERWAFA


Comments

karisa 17 August 2019

nibihangane ko nubundi bayashyiraga mukiciro cyakabiri gusa rayon yo yabonaga agahe harakabaho skol


Krimu 17 August 2019

urwo n’urwitwazo, nonese azam ibibonye ubu, ubwo azam nihe rayon frws skol yayihaga ntakundi, ikindi numvishe nuko nuku gukinisha abanyamahanga 3 muri 18 bajya kuri list ya match, byateje azam igihombo kuko ntabakinnyi bibikomerezwa batuma hanze yu Rda bagura abonement zokureza championa yo mu Rwanda. azam yasanze ibihomberamo ihitamo gukuramo akayo karenge no kuba amafaranga menshi yashiriraga mugutegura aho kujya mumakipe nabyo azam yasanze ikorera ferwafa aho gutez’imbere umubira. ibi byerekana ko Ferwafa itazi gucuruza nagato kuko igendera kumabwiriza ihabwa n’abatazi umupira.