Print

Umwana w’umuhungu yishimuse kugira ngo abone amafaranga yo kujya mu birori

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2019 Yasuwe: 1523

Polisi yo muri uyu mujyi wa Jos iri mu iperereza yatangaje ko uwo musore afatanyije na bagenzi be bane babeshye ko yashimuswe maze basaba se w’uyu mwana amadolari 1365 nk’ingurane ngo arekurwe.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko abo basore bashakaga gukoresha ayo mafaranga mu birori bisoza umwaka w’amashuri, niko gufatanya n’uwo mwana guhimba amayeri go gushimutwa dore ko hari hashize iminsi itatu gusa se agurishije imodoka bari bafite ngo abashe gukora imishinga yateza imbere umuryango.

Uwo mwana amaze gushakisha mu nzu hose akabura aho se yabitse ayo mafaranga ngo ayitize, yigiriye inama yo kwishimuta.

Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria yatangaje ko inshuti z’uwo mwana ari zo zihinduye ko zamushimuse, zihamagara se zimusaba amafaranga no kutabibwira abashinzwe umutekano.

Ubwo inzego z’umutekano zashakishaga aho telefone yahamagaye yaturutse, zasanze iherereye mu mujyi wa Jos ari nawo uwo muryango utuyemo.

Polisi yabaguye gitumo bari mu nyubako imwe, bari kuganira nk’aho nta cyabaye.

Polisi yagize amakenga kuri uwo mugambi nubwo wateguwe n’uwo mwana w’imyaka 15, ngo abamufashije kuwushyira mu bikorwa harimo ufite imyaka 18 n’ufite imyaka 22, ikaba yatangiye iperereza ngo imenye niba abo bafashije uwo mwana nta handi bigeze bashimuta abantu bagamije amafaranga.

Mu mujyi wa Jos muri Nigeria umwana w’imyaka 15 yarishimuse

Gushimuta abantu bikunze kubaho cyane muri Nigeria ndetse rimwe na rimwe mu gihe hatabayeho kwishyura kw’imiryango y’abashimuswe bakicwa.

Polisi ivuga ko hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, nibura abantu 685 bashimuswe muri Nigeria.