Print

APR FC yanyagiye Muzinga ihagarariye Uburundi mu marushanwa ya gisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2019 Yasuwe: 4540

Nyuma yo gutsinda ikipe ihagarariye igisirikare cya Uganda,UPDF,igitego 1-0,APR FC yakomereje ku ikipe y’Uburundi iyinyabika ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 52 nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin,yunganirwa na Sugira washyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 66 hanyuma ku munota wa 68 Ishimwe Kevin ashyiramo igitego cya 3.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kasarani mu gihugu cya Kenya kiri kuberamo aya marushanwa yahuje amakipe y’ingabo muri aka karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba. APR FC izakina na Ulinzi yo muri Kenya mu mukino ukurikira.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa ndetse amakipe yombi yari asigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Omborenga Fitina na Shauli Hamissi bahawe amakarita atukura ubwo batukanaga.



Abakinnyi 11 APR FC yakoresheje inyagira Muzinga FC