Print

Bayern Munich yatijwe Coutinho wabuze umwanya wo gukina muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2019 Yasuwe: 1693

Nkuko iyi kipe yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo,Coutinho yamaze kwemera kuba yakwerekeza mu Budage, ku ntizanyo y’umwaka umwe avuye muri Barcelona.

Coutinho w’imyaka 27 yaraye agaragaye muri stade ya San Mames ubwo ikipe ya FC Barcelona yatsindwaga mu mukino ufungura na Athletic Bilbao igitego 1-0.

Coutinho yahisemo kwerekeza muri iki gihangange cyo mu Budage nyuma yo kwanga kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain yamuhabwaga kugira ngo yorohereze FC Barcelona kuri Neymar Jr.

CEO wwa Bayern, Karl-Heinz Rummenigge yemeje aya makuru ati “Ndashaka kwemeza ko amakipe yombi yamaze kwemeranya kuri gahunda yo kugura Coutinho.Umukinnyi aragera I munich mu minsi mike iri imbere.Azakora ikizamini cy’ubuzima hanyuma asinye amasezerano.

Ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe, atari izina rye gusa ahubwo n’imikinire ye.Ubuhanga bwe buzafasha ubusatirizi bwacu.Turishimye.”

Philippe Coutinho yageze mu ikipe ya FC Barcelona muri Mutarama 2018 aguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi.