Print

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abajyanama 5 b’ umujyi wa Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2019 Yasuwe: 1489

Aba bashyizweho ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana, bakazongerwaho batandatu baturuka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, kandi umwe muri babiri baturuka muri buri karere akagomba kuba ari umugore.

Dr Bayisenge Jeannette ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ndetse yari Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo, mu gihe Rugemanshuro Regis ari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga muri BK Group Plc.

Dr Ernest Nsabimana we ni umuyobozi wa IPRC Karongi mu gihe Gilbert Muhutu ari umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse yabaga mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2019 nibwo bariyongeraho abajyanama batandatu bazahagararira uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho buri karere kazatanga abajyanama babiri kandi nibura umwe akazaba ari umugore. Ni amatora azatangira saa yine za mu gitondo.