Print

Rubingisa Pudence niwe watorewe kuyobora umujyi wa Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2019 Yasuwe: 3292

Nyuma y’amatora yakozwe n’abantu 94,Rubingisa Pudence niwe wahundagajweho amajwi atorerwa kuyobora umujyi wa Kigali asimbuye madamu Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu gihugu cy’u Busuwisi.

Mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali 116 bagombaga gutora umwe muri aba bakandida 2 bari biyamamaje,94 nibo batoye, benshi bahundagaza amajwi kuri Rubingisa.

Rubingisa yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, akora muri ISAE Busogo, muri MINECOFIN ashinzwe igenamigambi, yari amaze iminsi akora mu kigo cyigenga.

Bayisenge Jeannette ni we watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yungirijwe na Kayihura Muganga Didas, umwanditsi aba Baguma Rose.


Rubingisa na Rutera bari bahatanye mu matora y’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali