Print

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze uburyo bwaguze abakinnyi batandukanye barimo Jules Ulimwengu buziko ari abanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2019 Yasuwe: 8050

Ikipe ya Rayon Sports yavuze ko abo baguze bari bazi ko ari abanyarwanda ibindi ari iby’ubuyobozi bubishinzwe buzabikurikirana.

Nyuma y’uko bigiye bivugwa ko hari abakinnyi bagiye babona indangamuntu zo mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba bakinnyi bivugwaho batumijwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda maze ngo bisobanure.

Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi 3 b’ikipe ya Rayon Sports ari bo; Ndizeye Samuel, Irakoze Saidi na Jules Ulimwengu bose bakomoka I Burundi.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza avuga ko batagereje icyemezo cy’ubuyobozi bwabatumije cyane ko bo nta ruhare babigizemo, babaguze bavuye mu yandi makipe kandi bafite Indangamuntu.

Yagize ati“Rayon Sports ntabwo ari twe dutanga Indangamuntu, nta n’ubwo dutanga ubwenegihugu ngira ngo nka Jules Ulimwengu twamubonye mu ikipe ya Sunrise aho yakinaga nk’umunyarwanda turamushima turamugura tuzi ko ari umunyarwanda.”

“Iragire Saidi ni umukinnyi w’umunyarwanda wanakiniye ikipe y’igihugu ari muri Mukura, Samuel na we ni umunayrwanda afite Indangamuntu, twe twabasinyishije nk’abanyarwanda ubwo ababishinzwe cyangwa abazimuhaye twiteguye kureba icyo urwego rubishinzwe ruzakora.”

Kugeza uyu munsi nyuma yo kuvugana n’urwego rubishinzwe ntabwo haramenyekana umwanzuro wafashwe niba barasanze barazibonye byemewe n’amategeko cyangwa binyuranyije nayo.

Amakuru yavugagako abakinnyi 30 bakina mu gihugu cy’u Rwanfa bakoresha indangamuntu nyarwanda , ngo muri aba bakinnyi hari abavugako ababyeyi babo ari abanyarwanda.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.

Rurangirwa usanzwe ari umuyobozi wa Rugende WFC, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, yasanze abakinnyi basaga 24 bakomoka mu Burundi bakinira ku byangombwa by’u Rwanda, asaba Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) na FERWAFA kubikurikirana.


Comments

sanchez 17 August 2019

Migration goodwork kbs turi mu RWANDA Apana URUNDI-RWANDA CG RWANDA-RUNDI Ababigizemo uruhara bose bazashikirizwe ubutabera kuko birarambiranye. amavubi yacu "RWANDA" national team nakuntu rwatera imbere abakinnyi bari kuri bench. ubundi se muri Tanzania Kenya Uganda nabanyarwanda bakinirayo.