Print

Miss Agasaro umugore w’umuraperi Riderman yavuze uburyo hari ibigerageza guca intege umubano wabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2019 Yasuwe: 6279

Miss Agasaro Nadia yashimangiye ko kuva batangirana urugendo rwaganishaga ku mubano wabo, Riderman yagiye amukorera ibintu biryoshye ndetse ko kugeza uyu munsi ataracogora.

Yongeyeho ko mu rukundo rwabo ibicantege byivanzemo gusa ngo aho kubatandukanya byarushijeho kubakomeza no gutuma barushaho gukundana.

Agasaro yagize ati “Muri iyi si ntihabura ibinyereza umubano w’abakundana gusa nkunda uburyo ibyakagushije uwacu biwukomeza nk’urutare ndahamya ko ari ku bw’urukundo rw’ukuri(real love) buri umwe akunda undi n’imbaraga z’Imana yahisemo kutugira umwe.”

Twavugako Riderman n’umugorewe Agasaro bafitanye umwana w’umuhungu uri gukabakaba imyaka 4 y’amavuko bita Eltad.