Print

Impamvu ituma uyu mukobwa anywa inkari ze buri munsi yatangaje benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 18 August 2019 Yasuwe: 4797

Ruby Karyo yagiranye ikiganiro n’ abamukurikira ku mbuga nkoranya mbaga bamubaza ibibazo biza kurangira ababwiye ko anywa inkari ze.

Ruby avuga ko akimara kuvuga ko anywa inkari ze hari inshuti ze nyinshi zahise zibimwangira.

Inkuru y’ uko Ruby anywa inkari ze yatangajwe bwa mbere ku kinyamakuru SWNS kimaze imyaka 40, iki kinyamakuru gikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.

Uyu mukobwa avuga ko kunywa inkari bituma agira ubusatsi ukomeye, n’ uruhu rukeye.

Ruby yabonye abantu bari kumunenga ko anywa inkari ze avuga ko ibyo akora atari ubusazi kuko hari n’ abaturage barya ibikeri n’ ibindi bisimba.

Ati “Abantu bamwe barya ingona, ibikeri, imiserebanya, imbwa, n’ injangwe none njyewe ngo ndi ikigoryi kuko nywa inkari zanjye”.

Uyu mukobwa avuga ko azi mugenzi we unywa inkari z’ imbwa ye kugira ngo agire uruhu rwiza n’ umusatsi ukomeye, Ruby avuga ko uyu muntu unywa inkari z’ imbwa ye akora amakosa kuko atanywa ibyamuvuyemo akanywa ibyavuye mu mbwa ye.

Ruby yabajijwe impamvu anywa imyanda iba yamuvuyemo avuga ko atari imyanda ahubwo ari ibyo impyiko ziba zihisemo gusohora kuko kugira ngo akazi kazoo gakomeze.

Ruby ko umuntu adashobora kunywa inkari ze igihe arya nabi nk’ urugero anywa inzoga cyangwa anywa itabi.

Uyu mukobwa akimara gusoza ikiganiro cye kuri Urine Therapy yahise afata inkari zari mu kirahure muri filigo ahita anywa.