Print

Bebe Cool yandagaje Bobi Wine na Chameleone asaba abanya Uganda kutazatakaza umwanya babatora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 1991

Ubwo yari mu kiganiro cy’uwitwa Patrick Salvador cyitwa Just Comedy,Bebe Cool yatangaje ko abona hakiri kare ngo Bobi Wine ayobore igihugu nka Uganda ndetse abantu bakwiriye kureka gutakaza umwanya bamuha amajwi.

Yagize ati “Bobi wine kuba yaba perezida wa Uganda yaba ari inkuru mpimbano,ntiyambera perezida.Kimwe na Chameleone ntiyaba Meya njye nzatora Erias Lukwago.Nzi ubwenge bwabo bombi n’imitekerereze yabo kuko tumaranye igihe kirekire.Nta bumenyi na buke bafite kuri politiki.Ndabasabye ntimuzapfushe ubusa amajwi yanyu.”

Bebe Cool niwe muhanzi we nyine muri Uganda perezida Museveni akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse bivugwa ko bafitanye umubano udasanzwe ariyo mpamvu yatangiye kumusingiza mbere y’uko amatora aba.