Print

Umugore yarokotse urupfu mu buryo bw’amayobera bitera benshi kumirwa nyuma yo gusimbuka indege

Yanditwe na: Martin Munezero 18 August 2019 Yasuwe: 5733

Tariki 10 Kanama 2019 nibwo uyu mugore wari mu ndege muri metero 1609 yasimbutse ava mu ndege kuko yari yitwaje umutaka, uyu mugore yafunguye umutaka wanga gufunguka arahanuka agwa mu mashami y’ ibiti ararokoka nk’ uko byemezwa n’ abantu babyiboneye.

Denis Demers wabwiye Radio Canada yagize ati “Ni igitangaza. Sinzi ukuntu umuntu yahanuka mu ndege kuriya akarokoka”.

Uko nabibonye umutaka yari yiringiye wanze gufunguka. Yarakomeretse aranavunika ubu ari kwitabwaho n’ abaganga.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari asanzwe afite ubunararibonye mu kumanukira mu mutaka yemeza ko ubuzima bwe butari mu kaga.

Undi mutangabuhamya Oceane Duplessis, yabwiye Canadian Broadcasting Corporation: ati “Twarabirebaga byose twari tuziko ko hari ikintu kibi kigiye kuba. Twari dufite ubwoba bwinshi byinshi cyane”.

Polisi yatangiye iperereza kugira ngo imenye byimbitse icyatumye umutaka wanga gufunguka. Ikigo gishinzwe kumanukira mu mitaka ntacyo kiravuga kuri iki kibazo.

Abahanga bavuga ko umuntu uhanutse mu ndege adafite umutaka amanukana umuvuduko wa metero 120 ku isagonda.