Print

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 4120

Uyu mugore utatangajwe amazina warimo yifatira selfie hejuru y’imanga ya metero zirenga 9 kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019,yanyereye yikubita mu mazi yari munsi yayo abatabazi basanga yapfuye.

Aha hantu uyu mugore yapfiriye harazwi cyane kuko hitegeye inyanja ndetse abantu benshi bakunze kuhatemberera bakahifotoreza.

Abantu bari kumwe n’uyu mugore bavuze ko yahanutse kuri iyi manga ubwo yari ahuze ari kwifotora mu ma saa tanu z’amanywa.

Hahise hoherezwa ubutabazi burimo n’indege ya kajugujugu kugira ngo harebwe niba uyu mugora yatabarwa ariko amazi yari yarenze inkombe.



Polisi zazanye indege n’imodoka mu gutabara uyu mugore basanga yapfuye