Print

David Luiz yahishuye impamvu yavuye mu ikipe ya Chelsea FC igitaraganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 4381

Luiz watangiye mu kibuga ku mukino Arsenal yatsinzemo Bunley ibitego 2-1 ku munsi w’ejo,yabwiye ikinyamakuru ESPN Brasil ko umutoza wa Chelsea Frank Lampard yamubwiye ko nta mwanya azamubonera mu ikipe ibanzamo ariyo mpamvu yahise yerekeza muri Arsenal.

Yagize ati “Byari iby’agaciro gukina muri Chelsea.Natangiye irindi hangana aho nafashe umwanzuro wo gushaka ibintu bishya Nagiranye ikiganiro na Frank ambwira ko dufite gahunda zitandukanye.Twabwizanyije ukuri ambwira ko tutahuza.Nagize amahirwe Arsenal iranshaka kandi nayo n’ikipe ikomeye.”

Lampard yabwiye Luiz ko naguma muri Chelsea azaba ari amahitamo ye ya kane nyuma Kurt Zouma,Andreas Christensen na Antonio Rudiger.David Luiz yavuye muri Chelsea ayikiniye imikino 248.