Print

Rutahizamu Lukaku yasubije abakunzi ba ruhago bamwibasiye bamuhora ko abyibushye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 2269

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 uherutse kugurwa miliyoni 73 z’amapawundi,yeretse abamunenze ko yabyibushye ko atariko bimeze kuko yifotoje yambaye ubusa hejuru arangije abereka ko yakoze umubiri.

Lukaku akimara kwifotoza iyi foto yahise yandikaho ati “Ntabwo ari bibi ku muhungu ubyibushye.”

Lukaku wavuye nabi mu ikipe ya Manchester United aciwe akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi kubera kwanga gukora imyitozo,yibasiwe n’abahoze ari abakinnyi b’iyi kipe bavuze ko abyibushye cyane.

Ikinyamakuru Corriere dello Sport cyo mu Butaliyani cyavuze ko abatoza ba Inter bababajwe n’umubiri wa Lukaku wabyibushye cyane akageza ku biro 104 kandi bifuza ko ajya munsi y’ibiro 100.


Lukaku yeretse abamunenga ko umubiri we umeze neza