Print

Aubameyang yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo mu Bwongereza bahanganye muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 2717

Uyu munya Gabon umaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 2 Arsenal imaze gukina muri Premier League,yavuze ko we na bagenzi be bafite gahunda yo kugaragara muri Champions League y’umwaka utaha,ariyo mpamvu bazahangana na buri kipe.

Yagize ati “Nkuko nabivuze,twaguze abakinnyi beza bazadufasha.Icyaba cyose intego yacu nyamukuru ni ukugaruka muri Champions League.Ku byerekeye gutwara igikombe ndabizi ko imbunda zikomeye ziteguye kandi natwe turiteguye ndetse tugomba kwitanga cyane uko bishoboka igihe twahuye n’imbunda nini.”

Aubameyang wanganyije na Salah na Mane ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka ushize,yatangiye umwaka w’imikino atsinda ndetse ari mu bakinnyi bazahura na Liverpool ku munsi wa 3 wa shampiyona muri weekend.