Print

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi yuzuye abagenzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 7917

Uyu mugabo utagira ikinyabupfura yakorakoye umugore usanzwe ari umusirikare ku kibuno n’ahandi birangira amufashe amupfukamisha mu modoka bose babireba.

Uyu mugore ufite abana 5 yakorakowe n’uyu mugabo mu ruhame ubwo bari muri bisi yavaga ahitwa Ajah yerekeza CMS nkuko byatangajwe n’uwasakaje amashusho kuri Twitter witwa Osas Dreal.

Uyu mugore akimara gufata uyu mugabo wamukorakoraga yahise amupfukamisha hasi, arangije amubwira ko agiye kumujyana ku kigo cya gisirikare bakamuhana bihanukiriye.

Uyu mugabo akimara kumenya ko uyu mugore ari umusirikare,yatangiye gusaba imbabazi,atitira amaguru kubera ubwoba bituma benshi mu bantu bari kumwe bamugirira impuhwe.

Abari muri iyi bisi bagerageje kumusabira imbabazi na polisi ihita ihagera nayo imutegeka gusaba imbabazi uyu musirikare w’umugore birarangira.

Abanya Nigeria barakariye uyu mugabo cyane mu butumwa bashyize kuri Twitter bavuga ko imyitwarire idahwitse nk’iyi ikwiye ibihano.


Comments

Mukasine 20 August 2019

nahano muri ziriya bagenda bahagaze bibaho cyane,hari abagenda bikuba kubagore n’abakobwa ukabona barikugenda bahindura indoro, usanga hari abagabo babikora kenshi. leta nitabare bitarakomera.


hitimana 19 August 2019

Nuko mutazi ibibera muli za Bus zacu bita ZONDA from China.Kubera umubyigano,abagabo benshi bagenda "bakorakora" ku mabuno n’amabere y’abagore,cyangwa bakabitsiritaho babishaka.Benshi ntabwo bazi ko Itegeko nomero 68/2018 ribahanisha gufungwa hagati y’imyaka 1-2,n’ihazabu hagati ya 100 000 -500 000 Frw.Ikirenze ibyo,Imana izahanisha abashurashuzi n’abasambanyi kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).