Print

Burundi :Umurwanashyaka wa CNL yishwe abandi batandatu barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 1548

Umuvugizi wa CNL witwa Terence Manirambona yatangaje ko abo barwanashyaka batezwe bari mu nzira bataha ubwo bari bavuye mu birori byo gufungura ku mugaragaro ibiro by’iri shyaka mu murwa mukuru w’intara ya Muyinga.

Avuga ko batumva impamvu ubu bwicanyi buri kuba kandi abashinzwe umutekano bakwirakwijwe hose, hakaba hari n’amakomite avugwa ko ahurikiyemo bose.

Ishyaka rya CNL rivuga ko abarwanashyaka baryo bakomeje guhohoterwa,guterwa ubwoba, gufungwa binyuranyije n’amategeko no kwicwa.

Manirambona yavuze ko aba barwanashyaka babo batewe n’abantu bafite imipanga, amahiri n’amacupa barabatemagura, bicamo uwitwa Nsavyumwami Gregoire.

Avuga ko abatewe bagera kuri 300 ubwo barimo basubira muri komine Giteranyi, bakaba barashoboye gufatamo batatu mu bakoze icyo gitero bashikirizwa inzego z’umutekano.

Manirambona avuga ko abatewe batatabawe, kuko abashinzwe umutekano bagiye kuhagera ibara ryakozwe.

Avuga ko ibyaraye bibaye bifitanye "isano n’ibimaze iminsi bikorwa hirya no hino mu gihugu byo byo kwiyenza ku barwanashyaka ba CNL".

Mu mezi abiri ashize, ibiro 18 bya CNL bimaze gusenywa mu buryo butandukanye aho bimwe byasizwe amazirantoki n’ibindi.

Manirambona yabwiye BBC ko ikibabaje ari uko ntacyo ubutegetsi bwa Nkurunziza ntacyo bukora kuri ubu bugizi bwa nabi aho yemeje koi bi bigaragaza ko nta bwisanzure muri Politiki buri mu Burundi.

Inkuru ya BBC