Print

The Rock yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaze imyaka 12 bakundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 2800

Uyu mugabo w’imyaka 47 wamenyekanye mu mikino yo gukirana,yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’uyu mukunzi we bari babyaranye abana babiri.

Uyu mukinnyi wa filimi yahuye bwa mbere n’uyu muhanzikanzi Lauren w’imyaka 34 muri 2006 ubwo yarimo afata amashusho ya filimi ye The Game Plan.

The Rock yamenyanye na Lauren abana n’umugore we wa mbere Dany Garcia batandukanye mu mwaka wa 2007 babyaranye umwana w’umukobwa ufite imyaka 18 ubu.

Nyuma yo gushyira hanze amafoto ari mu bukwe n’uyu mufasha we yagize ati “Twabikoze,kuwa 18 Kanama 2019, Hawaii. Pōmaikaʻi (blessed)."





Comments

mazina 20 August 2019

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.