Print

Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kuri Pasiteri Michael Zigirinshuti uherutse kwibasira umuhanzi we Igisupusupu

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 20 August 2019 Yasuwe: 4297

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amajwi ’namashusho y’umukozi w’Imana Pasiteri Zigirinshuti Michael wumvikanye avuga amagambo akomeye ko Igisupusupu yaba akoresha imbaraga za Satani.

Ati”uguhamagaye kubyina,uguhamagaye kumva Igisupusupu,byose mukaboneka,..(ahita yimyoza) ngo igiki? Igisupusupu kiragatsindwa asyiiii".

Uyu mukozi w’Imana yongera kumvikana abwira abayoboke be ko bakagombye gushishoza bakamenya imbaraga zituma abandi bamenyekana mugihe bo bakora umurimo w’Imana ntibigire aho bigera.

Ati”Mubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Muracyibonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe... atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe?ikintu nkakiriya kikava Rwagitima k’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kiramenyekanye,ubu se nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye?ntago mwaririmbye kuva twatangira worship team (itsinda ryo guhimbaza)ko zitarenze ahangaha?none rundamo Rundamo umuhanda wose Rundamo amahanga yose yagiye...mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nkabiriya izarizo".

Twagerageje kwegera Alain Mukuralinda umujyanama wa Nsengiyumva Francois ukunzwe kwitwa Igisupusupu ,maze nawe mu magambo macye yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko amagambo adahura n’iminwa.

Ati” Njyewe ntacyo nabivugaho kuko video(amashusho) nabonye amagambo ntahura n’iminwa.njyewe nzagira ikintu mbivugaho nimbona umuntu wambwiye ngo yarabivuze koko cyangwa nabyiyemerera,cyangwa nkabona videwo(amashusho) amajwi ahura neza n’amashusho."

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALAIN MUKURALINDA


Comments

Barthaz 20 August 2019

Iteka mbona akanya ko gusoma mukazana video
Ntacyo nyimaza nagitoya Rwose umwany awo kunva ntawo ngira ariko uwo gusoma wo mba mpari. ese mugira ubunebwe bwo kwandika?