Print

Minisitiri w’intebe wa RDC agiye gushyiraho guverinoma nshya itegerejwe na benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 791

Nyuma y’amezi arindwi Perezida Felix-Antoine Tshisekedi arahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,nta guverinoma irashyirwaho ariyo mpamvu kuri uyu wa mbere we na minisitiri w’intebe Ilunga Ilunkamba baganiriye bemeza ko guverinoma nshya igiye gushyirwaho.

Kuwa 13 Kanama,abashinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi batangaje ko minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba yasabwe na Tshisekedi kubanza gukora urutonde rw’abagomba kuzajya muri guverinoma mbere yo kurushyikiriza perezida.

Uru rutonde ruzagaragaramo uburinganire mu bice byose bigize iki gihugu, ndetse rukaba rwubahirije uburinganire hagati y’abagabo n’abagore nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila bamaze amezi menshi baganira ku byerekeye gushyiraho guverinoma nshya bahuriyeho cyane ko ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ariryo ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.