Print

NAMIBIA:Perezida Kagame na Madamu we bakiranwe icyubahiro kinshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2019 Yasuwe: 7061

Perezida Kagame na Madamu we bari muri iki gihugu giherereye mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’umugabane wa Afurika, muri gahunda zigamije kunoza imibanire y’u Rwanda na Namibia.

U Rwanda na Namibia basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, dore ko Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinyanye amasezerano y’ubufatanye muri 2015.

Ku bijyanye na gahunda y’uyu wa kabiri, biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira ibiganiro bimuhuza na mugenzi we Hage Gottfried Geingob uyobora Namibia, mbere yo gusura ikigo cya Namibia gitunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bya Diyama (diamond) cyitwa “Namibia Diamond Trading Company.”

Perezida Kagame na mugenzi we wa Namibiba baranasinyana amasezerano mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibyerekeye ingendo zo mu kirere, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ni mu gihe Madamu Jeanette Kagame ku rundi ruhande, atanga ikiganiro gishishikariza urubyiruko rwo muri Namibiakuganira hagati yabo no gushakira umuti ibibazo bikibabangamiye. Muri iki kiganiro kinitabirwa na Madamu wa Perezida wa Namibia Monica Geingos, urubyiruko rwo muri Namibia ruzasangizwa uko u Rwanda rwashoboye kwigobotora ibibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.


Comments

Dodos 20 August 2019

Biranejeje cyane, Imana ikomeze iturindire umukuru w’igihugu n’umuryango we.