Print

Umugore arakekwaho kwica umugabo we ajya kumuta mu ivatiri I Kagugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 6097

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwatangaje ko uriya mugabo wasanzwe mu ivatiri yishwe yitwa Callixte Ndahimana akaba akomoka mu karere ka Kamonyi.

RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mugabo yaba yarishwe kubera amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye ariyo mpamvu iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Daniel Mugabo yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko uwo basanze mu modoka ari umugabo, avuga ko abaturage bamuhuruje mu gitondo bamubwira ko babonye umurambo mu modoka ariko batazi uwo ari we.


Comments

mdudu sandy 20 August 2019

Mukosore ntago ari umudugudu wa Rubingo ni Rukingu


manzi 20 August 2019

ariko mana! abagore bikigihe bazamara abagabo! kubera inda nini zabo! bashaka kurya ibyo bataruhiye! tekereza pe!