Print

Ibyamamare birimo Louis Van Gaal,Ne-yo,Tony Adams,bizitabira umuhango wo #Kwita Izina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 971

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri yabemereye ko ibi byamamare bizitabira uyu muhango ndetse kuri uwo munsi hateganyijwe gahunda zitandukanye.

Madamu Belise Kaliza yavuze ko uretse uyu muhango wo Kwita Izina abashyitsi bazitabira, kuwa 7 Nzeri uyu mwaka hazaba igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Aba bahanzi nabo bazita amazina abana b’ingagi.

Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal FC yatwaye ibikombe 13 maze yubakirwa ikibumbano hanze ya Emirates Stadium.

Louis Van Gaal w’imyaka 68 wahoze ari umutoza, yatoje amakipe akomeye arimo Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona, Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi na Manchester United.




Tony Adams,Van Gaal na Ne-yo bazitabira #KwitaIzina2019