Print

Safi Madiba yavuze ku itandukana rye n’umugore we

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2019 Yasuwe: 11207

Uyu muhanzi yahishuye ko aherukana n’umugore we mur Gashyantare 2019, hakaba haciye amezi asatira arindwi batabonana.

Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ubu akaba asigaye akora wenyine aho abarizwa mu nzu ityunganya umuziki ya The Mane, hari hamaze iminsi igihuha kivuga ko yatandukanye n’umugore we Judith.

Aganira n’umunyamakuru wa Isango Star, Safi yavuze ko amezi abaye 6 atabonana n’umugore we, gusa ngo nta kibazo kirimo kuko bavugana buri munsi.

Yagize ati“ameze neza duherukana mu kwa 2, biranyorohera rwose, umuntu aba yaravutse wenyine akabasha kuba umugabo, ntabwo rero iyo umaze gukura ari bwo wabura umuntu ngo uhangayike, ahubwo ugerageza gushaka uburyo wakoresha ibyateye imbere mukuvagana, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati“Ushohobora kubaka urugo n’udahari rukaba rwiza kuruta uwo mwaba muri kumwe, ibyo nta kibazo kirimo, ibyo gutandukana simbizi ni ibintu by’ibihuha, twatandukanye nabikubwira ariko sibyo.”

Safi Madiba na Niyonizeye Judith basezeranye imbere y’amategeko taliki ya 1 Ukwakira 2017, bemeranya kubana akaramata, kuri uwo munsi ni nabwo hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa ababyeyi babiha umugisha,

Judith wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ho akorera, amaze amezi 6 atabonana n’umugabo we kubera impamvu z’akazi.


Comments

gatera 20 August 2019

Namwe munyumvire ukuntu turi mu minsi y’imperuka.Nkuko bible ivuga muli Intangiriro 2:24,Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe".Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ikindi kandi,bible isaba umugore n’umugabo "kubana".None ibyateye nuko umugore aba mu Burayi cyangwa muli America naho umugabo akaba I Kigali.Ni ingo nyinshi zibikora.Bakavuga ngo "ni ugushaka imibereho".Nibuze kuli 90%,umugore n’umugabo batabana bajya mu busambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


Kay 20 August 2019

Aba muri Canada muri province ya Alberta mujye mwandika Inkuru ntayo