Print

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2019 Yasuwe: 893

Iyi kipe yo ku Mumena ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko uyu myugariro yayisinyiye amasezarano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports yasinyishije uyu myugariro, nyuma yo gutakaza ba myugariro yari yubakiyeho barimo Ngirimana Alex, Habamahoro Vincent na Rwabuhihi Aime Placide. Iyi kipe kandi yamaze gutakaza Kareha Hassan kuri ubu uri gukorera imyitozo muri AS Kigali, n’ubwo amakuru yavugaga ko uyu musore yongerewe amasezerano.

Muri rusange abakinnyi bamaze gutandukana na Kiyovu barimo Rwabuhihi Aime Placide werekeje muri APR Fc, Habamahoro Vincent wagiye muri AFC Leopards, Kalisa Rashid na Ahoyikuye JP bagiye muri AS Kigali Fc, Ndoli Jean Claude wagiye muri Musanze FC, Heron wagiye muri Afurika y’Epfo, Nizeyimana Djuma wagiye muri APR FC, Ngirimana Alex wagiye muri Mukura VS, na Uwihoreye Jean Paul wagiye muri Mukura,

Abakinnyi Kiyovu Sports yamaze kongerera amasezerano barimo Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro Bonane Janvier na Nzeyurwanda Djihad.

Abasinyishijwe na Kiyovu barimo Nsengiyumva Moustapha wavuye muri APR FC, Twishime Benjamin wavuye muri Marines FC, Ndayisaba Olivier wavuye muri Musanze FC, Nahimana Isiyaka wavuye muri Etincelles FC, Ndabitezimana Lazar wavuye muri Bujumbura City, Landry Masiri wavuye muri Kabasha yo muri RDC na Faisam Luhachimba wavuye muri Kyetume FC yo muri Uganda, Bwanakweri Emmanuel wavuye muri Police FC, na Munezero Fiston wavuye muri Musanze FC.

Iyi kipe kandi yasinyishije Manzi Sincère Huberto, Ndayisaba Hamidou, Mfitumukiza Nzungu, Okenge Lulu Kevin, Dusingizimana Gilbert, Nyirinkindi Saleh na Nsabimana Adolphe.