Print

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu atakwibagirwa Robertinho

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2019 Yasuwe: 3471

Tariki ya 13 Kanama 2019, nyuma yo kugenda bivigwa ko atarimo yumvikana n’ubuyobozi ku masezerano mashya agomba aguhabwa, yafashe umwanzuro wo gusezera ku buyobozi bw’iyi kipe.

Rutanga Eric, kapiteni w’iyi kipe yemeje ko azakumbura ibihe byiza bagiranye n’uyu mutoza, harimo kugera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika n’ibindi.

Yagize ati”Robertinho ngomba kumukumbura kuko hari byinshi byiza twagiranye, ntabwo navuga ko ari umutoza mubi cyangwa nta bintu yadukoreye, hari byiza byinshi yadukoreye, twatwaranye igikombe cya shampiyona, twageze muri 1/4 cya CAF Confederations Cup, ni byinshi byiza twakoranye.”

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yinjiye muri Rayon Sports Kamena 2018 atandukana nayo tariki ya 13 Kanama 2019, muri uyu mwaka akaba yarahesheje Rayon Sports ibikombe bitandukanye harimo icya shampiyona, ayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.


Comments

se7 20 August 2019

Inkuru ni nziza ariko ntakintu cyanditsemo ese ntago uyu mwanditsi azi gukora development ??