Print

RDB yatangaje akayabo imaze kunguka kubera gufatanya n’ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 1743

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’aho u Rwanda na Arsenal bemeranyije gukorana,u Rwanda rwinjije miliyari 36 zose mu bukerarugendo.

Kaliza yavuze ko kuba Arsenal yambara “Visit Rwanda”ku myenda yo hejuru yambara mu kibuga,byatumye benshi muri ba mukerarugendo bagira amatsiko yo gusura u Rwanda.

Yagize ati “Mbere yo gusinya ayo masezerano 71 % by’amamiliyoni y’abafana ba Arsenal ntibabonaga u Rwanda nk’ahantu ho gusura ariko mu mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye, kimwe cya kabiri cyabo babona u Rwanda nk’ahantu ho gusura.”

Yakomeje avuga ko uburyo bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakozwe na Arsenal, bwageze ku bantu miliyoni 4.3,akaba asanga ari umusaruro ufatika.

Yagize ati “Bivuze ko ishusho yacu iri kubonwa n’abantu basaga miliyoni enye ku Isi. N’iyo wakoresha kwamamaza kuri Televiziyo ntiwabasha kubona abantu nk’aba. Ni igihamya ko bifite akamaro.”

Kaliza yavuze ko mu mwaka wa 2018 ba bakerarugendo bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda biyongereyeho 5 %.



Arsenal yafashije u Rwanda kwinjiza miliyari 36 FRW mu bukerarugendo nyuma y’umwaka umwe bamaze bakorana


Comments

murindwa Ferdinand 20 August 2019

Ariko sinzi imyumvire yabantu bize none 36 million yose bayakesha arsenal c’est Rwanda cg bakarebye ikinyuranyo cyayinjiraga mbere yuko hazaho visite Rwanda ? Ese iyo itabaho nta mukerarugendo numwe wari kuza ? Mujye musobanura ibintu neza niba ari inyongera kuyo twari dutegereje mugire amahoro