Print

B-KGL abasore b’ibigango baherutse gutabwa muri yombi kubera imyambaro bari bambaye bagiye kuzajya bambara numero zibaranga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2019 Yasuwe: 2790

Mu kiganiro na Jean Luc uzwi cyane nka Mubi Cyane yatangaje ko nubwo polisi yabafashe ariko itagamije kubahohotera ahubwo icyari kigamijwe ni uguha umurongo imyambarire yabo cyane ko amabara n’ibirango biri mu bigaragaza icyiciro cy’uburinzi runaka umurinzi ahagarariye.

Mubyo Polisi yemereye aba basore harimo kubahereza amahugurwa ndetse n’inama ku bijyanye no kurushaho kunoza umwuga wabo, ndetse babasabye kugira umwambaro uzwi wabo kandi ufite amabara yumvikanyweho adashobora gutuma abababonye babitiranya n’izindi nzego runaka z’umutekano!

Mubi cyane yashimiye polisi anavuga ko yabafashe neza nubwo hari abaketse ndetse bakanavuga ko baba barahohotewe!

“Mbere na mbere ndashimira polisi y’igihugu cyacu kuko yemeye kuduhugura tukabasha kumenya neza akazi kacu. Ubu nitwe ba mbere ku isi tugiye gukora akazi kacu twambaye numero. Ubu njye mfite numero rimwe, kandi ndibaza ko bizajya bidufasha cyane mu kazi kacu. Hari abaketse ko twaba twarahohotewe kandi mu by’ukuri ahubwo twarimo tuganira n’abayobozi bakuru ba polisi”.