Print

Mu ibanga rikomeye Meddy yageze i Kigali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2019 Yasuwe: 4084

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Slowly, All Night n’izindi nyinshi yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike avuye mu gihugu cya Seychelles aho yakoreye igitaramo aherekejwe n’umukunzi we Mimi.

Ifoto umwe mu bakozi ba Kampani y’indege ya Rwandair yifotozanyije na Meddy akigera i Kanombe

Meddy yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019, aho aje kwitabira ibikorwa bya muzika birimo igitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi tariki 6 Nzeri 2019, aho azahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu njyana ya R&B Ne-yo wo muri Amerika.

Meddy agarutse mu Rwanda nyuma y’aho ahaheruka mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari yaje mu gitaramo cya East African Party.


Comments

amabanga 21 August 2019

Mu ibanga rikomeye... aho yitabiriye ibirori bitandukanye bizaba mu kwezi kwa Nzeri 2019... aho azahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu njyana ya R&B Ne-yo wo muri Amerika... byose ndumva ari amabanga