Print

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 3447

Ubwo uyu Mufaransa yari amaze guhusha iyi penaliti nyuma yo kuyima Marcus Rashford,umutoza Ole yabwiye uyu rutahizamu ukiri muto ko penaliti zose zizajya ziboneka azajya azitera.

Pogba yahushije iyi penaliti bituma Manchester United itakaza amanota 3 y’umunsi wa kabiri wa Premier League.

Pogba w’imyaka 26, amaze guhusha penaliti enye mu icyenda aherutse gutera,ariyo mpamvu yambuwe izi nshingano zihabwa Marcus Rashford.

Nyuma y’uyu mukino,Pogba yasabye imbabazi bagenzi be mu rwambariro rwo kuri stade ya Molineux ya Wolves.

Nkuko The Sun ibitangaza, Solskjaer yababajwe no kuba aba bakinnyi barashwaniye iyi penaliti bikarangira Pogba ayihushije ariyo mpamvu yahisemo kwemeza ko Rashford ariwe wenyine ugomba kujya atera penaliti.