Print

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe azasezerera ku mupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 3852

Cristiano w’imyaka 34 aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 4 mu ikipe ya Juventus ariko ashobora kutayirangiza kubera impamvu zirimo kuba ashaka kuzasoza umupira w’amaguru agikunzwe na benshi nk’ibyagiye bikorwa n’abahanga batandukanye.

Ronaldo yanze guhakana ibyo gusezera umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ariko anavuga ko agifite imbaraga zo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ku byerekeye gusezera umupira w’amaguru.Wenda nshobora guhagarika mu mwaka utaha …..ariko nshobora kuzakina kugeza ku myaka 40 na 41.Simbizi ariko icyo mpora mvuga n’ukwishimira buri munsi.Impano n’iy’agaciro kandi nzakomeza kuyishimira.”

Umwaka ushize, Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi muri Juventus aho muri La Liga yatsinze 21 anafasha iyi kipe kweguakana igikombe cya Serie A ku nshuro ya 8 yikurikiranya.

Ronaldo wakiniye Manchester United na Real Madrid yongeye kwibutsa isi yose ko nta mukinnyi n’umwe umurusha uduhigo ku isi.