Print

Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 4096

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo aba bakuru b’ibihugu bashyize umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye n’umutekano byitezwe ko ashobora gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Aya masezerano y’imikoranire y’ibi bihugu 4 yashyiriweho umukono muri Angola,mu nama yahuje aba bakuru b’ibihugu yari yitabiriwe kandi na Dennis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Perezida Kagame yageze muri Angola kuri uyu wa Gatatu avuye muri Namibia aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi we na madamu we Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yemeje ko amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda ari intambwe ikomeye izatuma umubano ugaruka burundu hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “ Ntekereza ko bitagoranye cyane gukemura byinshi mu bibazo biri hagati y’ibihugu byinshi gusa n’ibisigaye ntibizadutwara umwanya munini ngo tubikemura kuko n’ibyo tugezeho ntibyari byoroshye.”

Perezidansi y’u Rwanda yatangarije kuri Twitter ko “Perezida João Lourenço, Kagame, Museveni na Tshisekedi basoje inama yabahuje hasinywa amasezerano agamije kunoza imikoranire n’umutekano mu Karere.’’

Mu nama yaherukaga guhuza abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’iki kibazo.



Comments

gisagara 21 August 2019

Uwo mutazi ni Museveni.Binyibukije Kinani amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke M7 asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?”.Muzi ibyakurikiyeho.
Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Muli Polilike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo.Muribuka Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Politics is bad.