Print

Diamond yababajwe n’abahanzi bo muri WASAFI bakomeje kumusuzugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 5215

Nyuma yo kugira ubwiru ko Harmonize yamaze kuva muri Wasafi,Diamond yashyize atangaza ko abahanzi bose basinye muri iyi nzu ye y’umuziki bashaka kwigendera bagenda nyuma yo kwanga kwitabira iki gitaramo yateguye I Moshi.

Yagize “Kimwe na wa wundi wanze,abashaka nabo bagenda.Hari icyo bari kutwinjiriza ?.”

Harmonize wavuye muri Wasafi mu ibanga ashobora gukurikirwa na Lava Lava nawe utacyubaha gahunda ya boss we Diamond Platnumz ndetse nawe ngo yamaze kwigendera mu ibanga.

Harmonize yafashe umwanzuro wo kujya gushinga inzu ye itunganya umuziki inita ku bahanzi yise Konde Gang.

Hashize amezi 2 yose Harmonize atitabira ibitaramo bya Wasafi Festival bikorwa n’abahanzi bo muri Wasafi bazenguruka hirya no hino muri Tanzania no muri EAC.


Diamond yasabye abahanzi bo muri Wasafi bashaka gukurikira Harmonize kugenda