Bukuru uri mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Bukuru akimara gusinyira APR FC yatangarije urubuga rwa APR FC ko yishimiye cyane kujya muri APR FC yahoze arota kuzakinira.
Yagize ati “Nabyakiriye neza, APR FC ni ikipe nziza, nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije n’abagenzi banjye tuyifasha muri byinshi. Ni ikipe nahoraga nifuza kuzakinira ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira”.
Bukuru yageze muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS aho yari mu bakinnyi basimbura bafashaga Robertinho guhindura umukino.
Musore iyizire mu ikipe igira gahunda
naze dukore umuti ave muri gacanga idahemba