Print

Ras Kayaga wamenyekaniye ku ndirimbo ’Maguru’ yanyomoje iby’inkuru y’ubukwe bwe na Uwitonze yakozwe bavuga ko babukoze mu ibanga,kuba yaratorotse nibindi byinshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2019 Yasuwe: 4012

Mu nkuru ikinyamakuru cya hano mu Rwanda giheruka kwandika,yavugaga ko Ras Kayaga ari mu batorokeye mu gihugu cy’Ubufaransa hamwe n’abandi bagenzi be ngo bagiye mu birori bya Francophonie mu Bufaransa mu mwaka wa 2013,gusa we yabiteye utwatsi mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO.

Yagize ati "Ntabwo nigeze ntorokera mu Bufaranda..Nooo, icyo ngicyo umunyamakuru wakoze iriya nkuru yacyishe..iyo biza kuba ndi uwashatse gutoroka nari gutoroka kera muri 2004 kuko ariho nabonye Viza yanjye ya mbere..ubwo rero urumva ko kuva muri 2004 kugeza muri 2013 nari kuba naratorotse kera kuko icyo gihe nabonagamo ibindi bintu bijyana mu Buraya n’ahandi".

Ras Kayaga akomeza yavuze ko yagiye kuba ku mugabane w’i Burayi nyuma yo kujya kwiga yo bityo aza kubyarana n’umugore waho umwana w’umukobwa biba ngobwa ko mu mategeko,aribwo ngo yahise afata n’icyemezo cyo kuguma hafi y’umuryango we aho kugira ngo babe kure ye ahitamo kubana nabo,ndetse akomeza n’amashuli ye mu gihugu cy’Ubuholandi.

Tumubajije niba koko aba mu Bufaransa nkuko umunyamakuru wanditse inkuru yari yabivuze,yavuze ko ataba mu Bufaransa ndetse ngo ko atigeze anahaba,Ati "Njye simba mu Bufaransa,nta nubwo nigeze nahaba..Keretse ahubwo kuba narakoreyeyo amahugurwa y’amezi atatu...ahubwo nabaye mu Buholandi umwaka umwe,indi myaka yose kugeza ubu ni mu Bubiligi..kuko n’Ubwenegihugu mfite ni ubw’Ababiligi ntabwo ari ubw’Abaholandi".

Ras Akayaga akomoza no ku Bukwe bwe yavuze ko ubukwe bwe butabaye mu ibanga nkuko ikinyamakuru giheruka kwandika,aho yavuze ko niba ubukwe bwe ataratumiyemo abanyamakuru bitavuze ko bwabaye mu ibanga kuko inshuti ze n’iz’imiryango yombi zarabutashye.

Yagize ati "Nta banga ryabayemo mu bukwe bwanjye...niba umuntu agiye gukora ubukwe sinumva ko ari ngobwa ko utumira abanyamakuru...utumira inshuti zawe imiryango n’inshuti zayo..rero njye ntabwo niyumvisha impamvu umuntu avuga ngo mu ibanga ..nta banga ryabayeho kuko nkuko bigaragara ku mafoto ubukwe bwarimo abantu..".

Akaba kandi yakomeje avuga ko nkuko uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ko ubukwe bwabo bwabaye ku itariki 19 Nyakanga,atari byo kukpo ngo ubukwe babukoze ku itariki 9 Nyakanga.

Ras Kayaga twamubajije no kuri Uwitonze Kiddy baherutse gukorana ubukwe igihe bari bamaranye ndetse n’uwo mu Buholandi babyaranye umwa w’umukobwa amaherezo ye,maze adusubiza muri aya magambo "Umukobwa twakoranye ubukwe tumaranye igihe kingana n’imyaka irindwi..kubera ko twarakundanaga mbere..nyuma yaho rero haza kuzamo umuzungu...haza kuza ibibazo..ubwo nyine umuzungu hajemo ibibazo..kwakundi uhura n’umuntu muhuriye ahantu haza kuzamo amakosa biraba nyine hazamo inda..hamaze kuzamo inda nyine uhita ufata decision ’umwanzuro’,ntabwo ukomeza kubana n’umuntu nyine ngo nuko mwakundanye.".

Yakomeje avuga ko nk’umuntu w’umugabo ufite umutima wa kimuntu ko yahise ahitamo kwihebera uwo muzungu bari bamaze kubyarana yibagirwa inshuti z’abakobwa bose barimo n’uwo bakundanaga ari nawe bakoranye ubukwe,kugira ngo bahe uwo mwana uburere bwiza n’ikinyabupfura,nibwo nyuma haje ngo kubaho izindi mpamvu zatumye uwo muzungukazi badakomezanya bihita biba ngobwa ko agarukira umunyarwandakazi bakundanaga mbere mu rwego ngo mu rwego rwo gukomeza isezerano.

Dukomeza ikiganiro kirambuye na Ras Kayaga,twifuje kumenya ubuzima bwa buri munsi abayemo aho atuye mu Bubiligi,atubwira ko ubusanzwe yiga ibijyanye n’umuziki mu buryo bwo gutunganya amajwi mu buryo bugezweho ’Audio Production’ ndetse na Photograph,gusa atubwira ko nyuma y’amasomo nabwo afite akazi akora,aho ngo akora muri Resitora nini z’Abashinwa ziba mu Bubiligi.

Twifuze kumenya niba ataba yarahagaritse gukora umuziki,atubwira ko atawuhagaritse ahubwo ko kubera ko umuziki we ngo atari nka wawundi wo kujya muri Studio ubundi ukarekeraho kuko we ngo awutekerezaho bikamufata igihe bitewe nuko akunda no kuririmba imigani abantu benshi babaga bazi,bityo bikamusaba kubanza kuwigaho,akawusesengura n’uburyo azawusobanurira abantu abumvisha inyigisho ziwurimo.

Ikindi kintu ngo cyari cyaramufashe umwanya ni ukubanza gushaka bagenzi be bakoranaga mu itsinda rya Holy Jados kugira ngo bongere bakore umuziki wabo w’umwimerere abantu bari babaziho kuva na kera.

Dusoza iki kiganiro na Ras Kayaga,yijeje abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 na 2020 araba agarutse mu muziki nk’ibisanzwe bungurane ibitekerezo abinyujije mu muziki nkuko ariko we abifata.

Aha kandi dusoza twamubajije gahunda nyamukuru zaba zari zaramuzanye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yose atahagera,atubwira ko icyari cyaramuzanye ari Nyirakuru we urwaye cyane bikomeye ari nawe wari waranamwogoshe amasunzu,akaba ageze mu myaka 90 y’amavuko aho bisa nkaho yaraje kumusezera,ikindi ngo ni ubukwe n’ubundi nabwo bwari bwamuzanye,harimo no kongera guhura n’inshuti bagasangira ndetse ngo byanamufashije no kuba yakwishyura abantu atibukaga ko abarimo ideni ry’amafaranga.

Mu ndirimbo Ras Kayaga wamaze gusubira mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 nubwo inkuru iheruka gukorwa yavugaga ko yamaze gusubira mu Bufaransa atari naho aba agiye gushyira hanze vuba,harimo ’Ngwino Usange Ugukunda na Ngunda’,gusa hakaba hari n’amashusho y’indirimbo ye yise ’I Kigali’ yafashe mu myaka irindwi ishize ubwo yari akiri i Kigali yashyize hanze,aha akaba yiseguye ku bakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda uko ayo mashusho ameze kuko ngo icyo gihe ariyo ntera umuziki wo mu Rwanda wari uriho.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA RAS KAYAGA YASHYIZE HANZE YAFASHE MU MYAKA IRINDI ISHIZE:


Comments

tinda john 22 August 2019

Biransbimishije. Nari mperuka inkuruye bavuga ko yapfuye none ariho ni byiza cyane. Sinzi impamvu abanyamakuru bamuvuzeho byinshi bitaribyo.