Print

Uburundi burashinja Abanyarwanda kwiba no kwiyitirira ingoma zabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 3023

Uwahoze ari minisitiri muri iyi ministeri we avuga ko iryo tsinda ryagaragaye mu marushanwa nta kidasanzwe ryakoze, ko ibi ari abategetsi babigize ikibazo kubera politiki.

Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

Muri weekend ishize, itorero ryitwa Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa "East Africa’s Got Talent" rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi nk’uko babisobanuye mu irushanwa.

Umuyobozi w’iri torero yabwiye BBC ko itsinda ryabo rivuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu banyarwanda basanze bazi kuvuza ingoma.

Ejo kuwa kabiri, minisitiri Pelate Niyonkuru w’imico n’imikino mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko "banenga abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurisho w’ingoma z’Uburundi".

Mu itangazo basohoye risinyweho na Madamu Niyonkuru, rivuga ko ririya tsinda ryabanje "guhindura no kwica umwimerere wamateka w’izo ngoma, haba mu myambarire n’ inkomoko y’izi ngoma".

Muri iri tangazo bavuga ko iryo tsinda ryoherejwe na Leta y’u Rwanda muri ariya marushanwa.

Rivuga kandi ko ingoma z’u Burundi ari umutungo gakondo udatizwa cyangwa ngo ugurishwe kandi nta wemerewe kuwiyitirira cyangwa kuwukoresha bidahuye n’imico n’imigenzo y’abarundi.

Umuyobozi w’irushanwa rya East African Got Talent, Lee Ndayisaba, yabwiye IGIHE ko mu bahatana nta n’umwe uba woherejwe n’igihugu ndetse ko batika ku nkomoko y’igihangano cyerekanywe.

Yagize ati “Nta muntu woherejwe na leta nk’uko babivuga [u Burundi]. Icya kabiri abitabira irushanwa ntabwo bavuga ko ibyo berekana ari umwimerere wabo. Niba umuntu avuze ko ashaka kuririmba indirimbo ya Micheal Jackson turamwerera.”

Yongeyeho ko impamvu bemeye ko Himbaza Club ihatana nk’iturutse mu Rwanda, ari uko mu bayigize harimo Abarundi baba mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, bityo ko nta mategeko bigeze bica.

Yagize ati “Barabyivugiye neza ko ingoma zikomoka mu Burundi ndetse ko n’abakaraza harimo abaturuka mu Burundi no mu Rwanda. Kuko ari igikorwa kimwe, bakaba bavanze n’abanyarwanda nabo batuye mu Rwanda bibaha uburenganzira bwo kujya mu irushanwa. Nta kwiyitirira umuco birimo nk’uko bivugwa mu itangazo.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Burundi, Pelate Niyonkuru, wasinye kuri iri tangazo yahuje iki kibazo cy’ingoma n’ibibazo bya politiki bisanzwe biri hagati y’ibihugu bombi kuva mu 2015.

Yagize ati “Twakwibutsa ko igihugu cy’u Rwanda hari byinshi tutumvikanaho mu mibanire none kikaba kigeze aho kwiyitirira ingoma z’u Burundi.”