Print

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda kuba baretse gusubira muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 4333

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo u Rwanda na Uganda basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano azashyira akadomo ku mibanire mibi y’ibi bihugu byombi gusa Abanyarwanda basabwe kuba baretse kwerekeza muri Uganda.

Ambasaderi Nduhungirehe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu bisubukura ibikorwa byo guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo kubera ko abahafungiwe bitanyuze mu mategeko batarafungurwa.

Yagize ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda bisobanutse kandi ko buri ruhande rwayasinye niruyubahiriza umubano uzagaruka nta kabuza.


Comments

gisagara 22 August 2019

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “awaaa,nkibivuga”.Presidents bakiri Luanda,Ibinyamakuru byafunzwe!! Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?” Muzi ibyakurikiyeho. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze”.Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.