Print

Cristiano Ronaldo yatangaje umwaka mubi atazibagirwa mu mupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 3436

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 yavuze ko ibi birego byamugizeho ingaruka zikomeye ariyo mpamvu umwaka ushize awufata nk’umwaka mubi cyane kurusha indi yose amaze akina ruhago.

Ronaldo yashinjwe gusambanya ku ngufu Mayorga ubwo yari amaze iminsi mike avuye mu ikipe ya Manchester United yerekeje muri Real Madrid mu mwaka wa 2009,bari muri hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas.

Ronaldo wemeye ko yaryamanye n’uyu mukobwa babyumvikanyeho, yavuze ko kumva ibi birego byamugizeho ingaruka mbi by’umwihariko ku isura ye kuko ngo atigeze na rimwe atekereza guhohotera umugore.

Yagize ati “Mvugishije ukuri,umwaka wa 2018 niwo mubi cyane kurusha iyindi yose maze mu mupira w’amaguru.Iyo abantu bashidikanyije ku gaciro kawe,birababaza,birababaza cyane.Ntabwo biba byoroshye kuvuga kuri biriya birego ariko iyo abantu basuzuguye icyubahiro cyawe biragora.”

Ronaldo yabwiye TV1 yo muri Portugal ko yishimiye ko ubutabera buzamugira umwere abifashijwemo n’iperereza rya polisi.

The Sun yatangaje ko mu mwaka wa 2010,Cristiano Ronaldo yishyuye Mayorga akayabo k’ibihumbi 370 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntakomeza kumurega mu nkiko.



Ronaldo ntazibagirwa umwaka wa 2018 wamubereye mubi cyane