Print

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 5972

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi idasanzwe mu bunini ndetse ifite iminwa ibiri igerekeranye.

Abanyamakuru bahise bajya gusha Debbie nyuma yo guhishura ko yafashe iyi fi idasanzwe,ababwira ko nawe akiyibona yatunguwe cyane.

Yagize ati “Navugaga nti ndobye ifi nini bidasanzwe.Mazi kuyigeza mu bwato sinizeraga ibyo nabonaga.”

Umuvugizi w’ikipe y’abarobyi Debbie abamo witwa Adam Facteau yagize ati “Abarobyi bose ntibumvaga ifi barobye,babonaga bitabaho.”

Uyu mugore akimara gufata iyi fi,we n’umugabo we bahise bifata amafoto bayifashe barangije bayisubiza mu mazi.